AMAKOSA 5 AKORWA MU RUKUNDO HAKAVAMO GUTANA.

 Abatari bake cyane cyane abashaka kubaka urugo, usanga kenshi bibaza ibibazo bitandukanye. Ikibibatera akenshi usanga ari uko iyo barebye ku bafashe ikemezo cyo kuruahinga mbere yabo, iyo barebye uko izo ngo zibayeho bituma bumva kurushinga atari ibintu byoroshye.

Dore bimwe mu bibazo usanga bibaza:

1. Ese ubu nzubaka urugo rurambe?

2. Ese nzitwara nte ku mukunzi wange kugirango tutazashwana?

3. Ese nakora iki cyaba urufatiro rw'umuryango wange?

Ibyo ni bimwe mu byo bibza kenshi.

Aka kanya tugiye kurebera hamwe amwe mu makosa abantu bakora mu rukundo ku buryo n'iyo bashinze urugo rutamara kabiri.

Ayo makosa ni aya:

1. Gukunda uhubutse: bishobora guterwa n'umutungo w'uwo ukunda wagushituye, cg amagambo meza agira. Ushobora kumva ko ukuze maze ukumva ntakindi ukeneye usibye umukunzi.  Ibyo bikaguhumisha amaso maze wabona umukobwa cg umuhungu ufite ibyo tuvuze haruguru ukumva ntakindi cyakubuza kubana nawe. Icyo gihe uba ukoze ikosa kuzakosora bitoroshye namba.


2.    Kutigirira ikizere: Iyo wageze mu rukundo uri kumwe n'uwo ukunda, ningombwa kwigirira ikizere ku bintu byose. Ukumvako byose ushobora kubikora n'ubwo byaba bigoye. Ibyo bituma umukunzi wawe akubonamo umuntu ushoboye. Ariko igihe utigirira ikizere, umukunzi wawe abona ko n'ibyo uvuga kubikora biri hafi ya ntabyo. Ubwo iyo bikomeje bityo usanga akenshi ashaka uwakora wowe ibyo utashobora. Atari uko agusumbije imbaraga ahubwo kuko yiyizeye gusa.

3 . Kudakunda inshuti z'umukunzi wawe:

Iki kintu akenshi gitanya abitwa ko bakundana. Iyo umukunzi wawe afite inshuti ni ngombwa kuzubaha uko ziri. Ntugerageze kuzinenga uko wiboneye. Byashoboka ko mu nshuti z'umukunzi wawe ko habamo abanyangeso mbi. Kugirango uze kubibwira umukunzi wawe, ni ukwitonda cyane: Banza uyitake, uyishimagize ku byiza byayo bigaragara. Noneho bona kuvuga ko nubwo ari nziza hari akantu katari keza ikora, ariko nabwo ukavuge ukoroheje nubwo kaba gakaze. Umukunzi wawe niwe uzakihera uburemere. Naho niwigira umugenzuzi wa bashuti be, nawe ube umusezeraho.

4. Kutubaha no kutubahisha umukunzi wawe: Ni ngobwa kubaha no kubahisha inshuti yawe. Aho mwaba muri hose. Mwaba muri mwenyine cg muri mu bandi. Irinde he kugira ijambo na rimwe riva mukanwa kawe rivuga cg risebya umukunzi wawe. Gerageza guhora umwereka kari uwagaciro muri byose ndetse no muri bose. Irinde kumuhereranya n'abandi; ushaka kumupinga ex: Abandi bagabo ntibatemnereza abagore babo,....! Ibyo byagusenyera mu minota 

5. Guca inyuma umukunzi wawe mu magambo cg mu bikorwa: Benshi bibwirako guca inyuma umukunzi ari ukuryamana n'undi muntu gusa. Oya. N'amagambo nayo abamo gucana inyuma. Aha twavuga nk'igihe muganira kugikorwa k' imibonano mpuzabitsina maze ukavuga ko hari aho wumvise/wabonye/uzi umuntu ubikora neza kdi atari uwo mukunzi. Ibyo nabyo si byiza. Noneho akarushyo kuryamana n'undi utari we. Biramurya kuburyo benshi kugenzu agahinda bagize bibananira bagahita bakora amahano. Ashobora kwiyahura, kukwica, cg kwica uwo mwaryamanye.

Ubutaha tuzarebera hamwe icyo wakora ngo umukunzi wawe agukunde cyane n'aho mwaba mushaje. Kandi nawe kuburyo umwiyumvamo byanyabyo.

Comments

Popular posts from this blog

Wazalendo BIRAVUGWA KO YAFASHE UTUNDI DUCE MURI MASISI

BYAHINDUYE ISURA MURI FIZI, UBURUNDI NABWO BUHAWE UBUTUMWA

IMIRWANO YAHINDUYE ISURA, HAFI YA MINEMBWE HARI KURASWA NA MASISI NI UKO.