AMAKOSA 5 AKORWA MU RUKUNDO HAKAVAMO GUTANA.
Abatari bake cyane cyane abashaka kubaka urugo, usanga kenshi bibaza ibibazo bitandukanye. Ikibibatera akenshi usanga ari uko iyo barebye ku bafashe ikemezo cyo kuruahinga mbere yabo, iyo barebye uko izo ngo zibayeho bituma bumva kurushinga atari ibintu byoroshye. Dore bimwe mu bibazo usanga bibaza: 1. Ese ubu nzubaka urugo rurambe? 2. Ese nzitwara nte ku mukunzi wange kugirango tutazashwana? 3. Ese nakora iki cyaba urufatiro rw'umuryango wange? Ibyo ni bimwe mu byo bibza kenshi. Aka kanya tugiye kurebera hamwe amwe mu makosa abantu bakora mu rukundo ku buryo n'iyo bashinze urugo rutamara kabiri. Ayo makosa ni aya: 1. Gukunda uhubutse: bishobora guterwa n'umutungo w'uwo ukunda wagushituye, cg amagambo meza agira. Ushobora kumva ko ukuze maze ukumva ntakindi ukeneye usibye umukunzi. Ibyo bikaguhumisha amaso maze wabona umukobwa cg umuhungu ufite ibyo tuvuze haruguru ukumva ntakindi cyakubuza kubana nawe. Icyo gihe uba ukoze ikosa kuzakosora bitoroshye namba. 2. K...